in

Umuhanzi ukomeye yahishuye ko anyara ku buriri ndetse avuga n’ukuntu umugore we amwambika pampa inkari ntizigere ku buriri

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ukomeye cyane witwa Brian Ajon wa TUKO.co.ke, uyu muhanzi yatangaje ko umugore we, Virginia Masitha, azi neza uko ameze ndetse ko ari we umufasha kwambara imyenda yo kwirinda kunyara buri joro mbere yo kuryama.

Nk’uko Getumbe abitangaza ngo abantu benshi bakuze bariryamira ariko muri bo bagira ikimwaro cyo kubisangiza bagenzi babo kandi ibi avuga ko bisenya imiryango myinshi.

Yashimye cyane umugore we kuba yaramwemereye ndetse akamushyira kw’ibere nk’umwana buri joro.

Getumbe ati: ‘‘Imiryango myinshi yarasenyutse kubera ko hari abanyara ku buriri. Icyakora, umugore wanjye aranyumva neza, buri joro arambindika atansuzuguye.’’

Getumbe yavuze ko abagabo benshi bakuze batosa ibitanda byabo n’ijoro. Yagiriye inama umuntu wese ufite icyo kibazo kandi ajye akoresha ibikoresho byabugenewe kugirango y’irinde icyo kimwaro.

Getumbe yongeyeho ati: ‘‘Abagabo benshi bakoresha pampers, mu byukuri, abiga mu mashuri yisumbuye, abasinzi, ndetse n’ababa barwaye indwara idakira. Ndagira inama abagabo kudatinya gukoresha izo pampers, ni bwo buryo bwonyine bwo kugira icyumba cyizewe cyo kuryamamo.’’

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Qatar yatangaje imyiteguro idasanzwe y’igikombe k’isi dore ko yitabaje indabo

Umuherwe Elon musk yamaze kwibikaho urubuga rwa twitter