in

Umuhanzi ukomeye muri Nigeriya agiye kuza gutaramira abanya-Rwanda mu kwezi gutaha

Umuhanzi ukomeye mu Nigeriya Ruger agiye kuza gutaramira abanya-Rwanda nyuma y’aho ibitaramo bisubukuwe.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zigiye zitandukanye yararitse abanya-Rwanda ndetse anabasaba kuzaza kumushyigikira.

Mu mashusho uyu musore yifashe yavuze ko azaza gutaramira mu Rwanda muri Gashyanare avuga n’ahantu igitaramo kizabera.

Ati: “Muraho neza Kigali, ni Ruger ubasuhuza, tariki ya 19 Gashyanare 2022 nzabataramira kuri Canal Olempia.”

Uyu musore yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike ibitaramo byemerewe gufungura nyuma y’uko byari byarahagaritswe n’icyorezo cya Covid-19.

Ruger usigaye yiyita Mr Dior muri iyi minsi yamenyekanye muri 2021 nyuma yo gukora indirimbo yise ‘Bounce’ yamwubakiye izina.

Michael Adebayo Olayinka ayo niyo mazina y’uyu muhanzi uzwi nka Ruger akaba afite imyaka 22 y’amavuko.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu batunguwe n’umuhanzikazi wavuze ko nta mugabo wabasha kumuhaza muri Afurika yose

Umuhanzi Mico The Best yahaye ubutumwa abantu bavuga ko nta bukwe bazakora (video)