in

Umuhanzi ufunzwe R. Kelly yasabwe gutanga miliyoni 4 z’amadolari

Umuhanzi wahoze ari rurangiranwa ku Isi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Sylvester Kelly Robert wamamaye nka R. Kelly yasabwe gutanga miliyoni 4 z’amadolari y’indishyi y’akababaro kuwo ya hohoteye.

R. Kelly yasabwe n’urukiko kwishyura miliyoni 4 z’amadolari y’indishyi y’akababaro agomba guhabwa umadamu witwa Heather Williams yafashe ku ngufu igihe yarafite imyaka 16 yonyine y’amavuko.

R.Kelly wakatiwe imyaka 30 nyuma azagukatirwa indi 20 amaze guhamwa n’ibyaha yaregwaga yasabwe gutanga aya mafaranga gusa nta bushobozi afite bwo kuba yayabona ngo ayishyure.

Billboard ivuga ko urukiko rwategetse sony music inzu itunganya ikanacuruza umuziki ko ariyo igomba gutanga ayo mafaranga kubera ko ari bo bagicuruza umuziki wuyu muhanzi.

Aya mafaranga R. Kelly yasabwe kwishyura y’indishyi y’akababaro agomba guhabwa Heather Williams yafashe ku ngufu afite imyaka 16 y’amavuko.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro isohotse nonaha kuri Dj Brianne ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda

Umukobwa yatumye abantu bacika ururondogoro kubera ibyo yagendaga akurura hasi(Videwo)