Umuririmbyi ukomeye muri Afurika Timaya, yatangajeko arambiwe no kugenda asuhuzanya n’abantu, ahubwo atanga akazi k’umuntu uzajya ugenda umusuhiriza abantu mu cyimbo cye.
Uyu muhanzi yakomeje kugenda kandi, ashinjwa n’abafana be ko atajya abagaragariza urukundo rukwiye, yaba yasohotse cyangwa hari ahandi hantu agiye, ibi bikaba byagaragaje ko yarambiwe burundu.
Muri posite yashyize hanze yasabye abafana kumushakira umuntu uzajya uba ufite akazi ko kumusuhuriza abantu yaba guhoberana cyangwa gusuhuzanya n’ibiganza.
Muri ubu butumwa yashyize hanze yagize ati:” ndashaka guha akazi umuntu uzajya uba ushinzwe kunsuhuriza abantu ndetse akajya anabankorera mu ntoki”.
Ku makuru ava kunshuti ze za hafi, atangazako yiteguye kujya atanga ibihumbi birenga bine by’amadorari (4,000$) ku kwezi, kuri uyu muntu uzajya umusuhuriza abantu yakagombye gusuhuza, mu manyarwanda ni arenga miliyoni enye ( 4,000,000 Rwfr).