Umuhanzi Mugwaneza Lambert wamenyekanye mu muziki Nyarwanda nka Social Mula agiye kwimurira umuryango we mu gihugu cy’u Budage ku Mugabane w’i Burayi.
Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ku ndunduro, Amahitamo, Umuturanyi, Abanyakigali n’izindi nyinshi zitandukanye.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Social Mula yari yatumiwe mu bitaramo byabereye mu Budage, akaba yarahise afata umwanzuro wo kugumayo ndetse akahazana umuryango umugore n’abana be.
Amakuru ahari avuga ko uyu muhanzi yabonye akazi mu gihugu cy’u Budage kandi kazajya kamuhemba amafaranga menshi.
Social Mula yaherukaga gusohora indirimbo yitwa Iryintare ikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki we.