in

Umuhanzi Rudeboy yashimiye byimazeyo umugore we wamukunze atarabasha no kwigurira ipantaro.

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria Peter Okoye wiyise Rudeboy yashimiye cyane umugore wamukunze atanafite ubushobozi bwo kugura imyenda yo kwambara.

Bamenyanye akiri umukene

Uyu mugabo nubwo yishimira imyaka 7 y’urushako, avuga ko icyamushimishije kurushaho ari imyaka 20 amaze ari mu munyenga w’urukundo n’uyu mugore bakundanye mugihe, Rude Boy yari akiri umusore udafite ubushobozi bwo kuba yanabasha kwigurira imyambaro.

Rude Boy, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Square Zone bamubajije kubijyanye n’urukundo rwe na Anita nicyo yishimira mu myaka 7 bamaze bakoze ubukwe.

Ubu Rudeboy amaze kubaka izina.

Rude yagize ati “Anita twakundanye nkiri umusore usanzwe, icyo gihe nabaga mu muryango, urumva iyo uba iwanyu ntabushobozi uba ufite, kuburyo wabona icyo ushaka cyose, yaba inkweto cg ipantaro nabanzaga kubisaba abandera kuko ntakazi nagiraga”

Akomeza agira ati “Urumva umusore utagira akazi, ukiba iwabo gukundana n’umukobwa mwiza nka Anita byari bigoranye, gusa ndamushimira ko yambaye hafi mugihe ntacyo narimfite, akemera kunkunda ntari bubashe kumusohokana nk’abandi basore.”

Twibutse ko uyu Rude Boy yahoze mu itsinda rya Psquare ryakanyujijeho mu minsi ishize muri Nigeria gusa riza gusenyuka hanyuma uyu mugabo atangira gukora umuziki ku giti cye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Producer Knoxbeat yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we

Umuherwe Bill Gates yahishuye igihe icyorezo cya Covid-19 kizarangirira ku isi burundu.