Umuhanzi Rass king wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nukuri yafatanyije n’umuhanzi bad boy ndetse n’iyitwa Agatabo kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indi ndirimbo yitwa Mpaka yafatanyije na Ostrich Rumasha hamwe na Pacson.
Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Rass king yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo ye ndetse na gahunda ya muzika ye muri rusange. Mu magambo ye bwite Rass king yagize ati: “Hari hashize igihe nsa nkudakora cyane muzika kuko nari ndimo gushaka ishuri, nyuma yo kuribona naravuze nti kuko mbona abantu banshaka kandi bashaka no kumva ibyange nahise nkora aka mixtape gafite indirimbo 4, 3 muri izo nizo namaze gushyira hanze harimo iyitwa Agatabo, Nukuri n’iyi yitwa Mpaka. Ku bijyanye n’iyi ndirimbo yanjye nshyashya “Mpaka”, umwihariko wayo ni uko nashatse kuvuga ngo reka mfate umuhanzi umenyerewe mu njyana ya hip hop ukora biriya bintu byo kwitaka imiringa noneho mukoreshe mu ndirimbo y’urukundo kandi noneho icuranze live hifashishijwe guitar (acoustic live)”.
Mu gusoza umuhanzi Rass king yagize ibyo asaba abafana be. Mu magambo ye bwite yagize ati: “Nyuma yo kuba ninjiye mu muziki nasaba abafana banjye n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange kumba hafi bajya gusura imbuga nkoranyambaga nkoresha (Instagram:@rasskingrw, Facebook:@rass king, YouTube: rass king) ndetse no kumfasha mu bitaramo ndimo gutegura; nabasaba kandi kujya basaba indirimbo zanjye ku maradiyo kandi ndabizeza ko nanjye nzakomeza kubakorera umuziki w’umwimerere.