in

Umuhanzi Nemeye Platini wari umaze kuzuza inzu nziza y’umuturirwa i Bugesera, yahawe gatanya ya burundu na Ingabire Olivia wari umugore we

Nemeye Platini na Ingabire Olivia bamaze guhabwa gatanya ya burundu nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ubwumvikane bwabo bwo gutandukana burundu.

Urukiko rwemeje ko batandukanye burundu ndetse rusesa amasezerano bagiranye ndetse rwemeza ko bazandukurwa mu gitabo cy’irangamimerere mu Murenge wa Remera aho bari basezeraniye muri 2021.

Ikindi Urukiko rwemeje ni uko Platini n’uwari umugore we Ingabire bemeranyije ko nta mwana bafitanye.

Urukiko rwemeje ko umutungo utimukanwwa ugizwe n’ibikoresho byo mu nzu byagabanywe mu bwumvikane.

Ku rundi ruhande Urukiko rwemeje ko inzu bari bafitanye mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera iguma ari iya Platini ndetse igomba guhita imwandikwaho wenyine.

Urukiko rwibukije ababuranyi ko ibyo bumvikanye bigomba guhita bishyirwa mu ngiro bahereye umunsi urubanza rwaciriweho ndetse rutegeka ko iki cyemezo gihita gishyirwaho inyandiko mpuruza. Ikindi Urukiko rwibukije ababuranyi ni uko iki cyemezo kitajuririrwa.

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini P niwe witabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, mu gusaba gatanya n’umugore we, Ingabire Olivia bari barasezeranye mu 2021.

Ikirego cy’abo bombi cyatanzwe muri urwo rukiko ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024.

Platini yatanze ikirego avuga ko muri Werurwe 2021 yagiranye amasezerano y’ugushyingirwa hagati ye na Ingabire Olivia, bagasezeranira mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ariko bakaba bifuza kuyasesa, nyuma y’uko Ingabire yibarutse umwana, Platini agasanga atari uwe.

Inzu nziza y’umuturirwa Platini yujuje i Bugesera, yagumye imubaruyeho wenyine

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkindi Aisha uherutse kwibasira abagabo, yasabye imbabazi

Umuriro uzaka muri sitade Amahoro! Azam FC yo muri Tanzaniya izacakirana na Rayon Sports ku munsi w’Igikundiro