Umuhanzi Mk Isacco ukorera muzika mu Bufaransa yikomye abategura itangwa ry’ibihembo bya ‘The Choice Awards’ bitangwa na Isibo Tv abashinja ikimenyane mu guhitamo Abahanzi bashyizwe mu cyiciro cy’abakorera Muzika hanze y’u Rwanda.
Ku cyiciro cy’Abahanzi bakorera Muzika hanze y’u Rwanda, MK Isacco avuga ko hari abirengagijwe ku mpamvu yise ikimenyane
MK Isacco avuze ibi nyuma y’uko hatangajwe abazatorwamo abahize abandi mu byiciro bitandukanye by’umuziki n’indi myidagaduro byiswe ‘The Choice Awards’ bitegurwa na ISIBO TV.
Abashyizwe muri ibi byiciro ni abakoze bakagaragaza imbaraga nyinshi kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2020. Bashyizwe mu byiciro 10.
MK Isacco ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo yise ‘Malayika’ ndetse na ‘Inchaallah’, Yanenze abategura ‘The Choice Awards’, avuga ko batuma hari abahanzi bacika intege, yibaza niba mu cyiciro cy’abakorera muzika hanze y’u Rwanda (Diaspora) abatuye muri Amerika ari bo bazwi gusa.
Ku cyiciro cy’Abahanzi bakorera Muzika hanze y’u Rwanda, MK Isacco avuga ko biteye isoni kandi bibabaje cyane.
Ati “The choice Awards ku cyiciro cya DIASPORA biteye isoni kandi birababaje cyane. Ni gute umuntu ashobora kuba nominé (gutoranywa) atarakoze kurusha abandi ? Ese kuki bagendera ku mazina azwi ya kera kandi hari amaraso mashya ari gukora cyane muri DIASPORA?”
Yakomeje agira ati “Njyewe mbona umuziki w’iwacu waramunzwe n’ikimenyane, ushobora kwibaza ukuntu abahanzi ba DIASPORA ari abo muri Amerika gusa ! DIASPORA ni ngari kandi ifite abahanzi benshi b’Abanyarwanda bakora cyane, ibintu byo kugendera ku kimenyane ntaho byageza iterambere rya Muzika Nyarwanda.”