Umuhanzi Mugisha Alain uri ukoresha Ijyogee King mu muziki ariko akaba afite n’akabyiniriro ka Massai yatubwiye ibyamubayeho burya ni inkuru mpamo.
Nyuma y’abahanzi batandukanye bakunze gukoresha inganzo yabo mu kuririmba indirimbo zishingiye ku nkuru mpamo harimo: Impala “Nyirabasare”, Masamba Intore “Kanjogera” n’abandi,.. Umuhanzi Ijyogee Massai nawe yifashishije inganzo ye nawe asangiza inkuru mpamo ye abakunzi b’umuziki.
Mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzi yatubwiye ko indirimbo ye “That day” ari inkuru mpamo ( true story) ati:”Ni inkuru ya nyayo nakundanye n’umukobwa
ngeze nyuma banyiba phone mara umwaka tutavugana kandi twari twarahanye isezerano ryuko ikizaba cyose tugomba kuzatandukana
aruko umwe yanze undi,ubwo rero nibwo nongeye kubona number ye nyuma y’umwaka kandi byari bigoye nko muri 2019,
Ubwo ndamuvugisha akajya abanza kunsha amazi bigeze nyuma nza kumva ngo aratwite kandi afite boyfriend,nibwo yansabye ubufasha bwo kumufasha kubwira sister we ibyiyo nda mbura uko mbivuga kuko sister we n’umuntu ukomeye akora muri bank,
ubwo rero sinzi aho byagarukiye usibye ko sister we naramubajije ambwira ko iwabo bazi ko akundana nanjye
nanga kwirirwa mubwira ibyinda
ahubwo muhimbira indirimbo ariyo “THAT DAY”.
Uyu muhanzi akomeza avuga ko nyuma yaje kuburana nuwo mukobwa yakundaga kugeza ubu Massai ati:”nyuma ndongera ndamubura Arko iyo ndirimbo yarayikunze
kugera n’iyi saha sinzi aho yagiye”.
Uyu muhanzi kugeza ubu ufite indirimbo eshatu zirimo: Happy birthday,In America ndetse na That day zose ziri mu njyana y’abazulu avuga ko we yaje mu muziki mu njyana y’abazulu hahandi uba wumvamo amajwi menshi kandi amaze neza.
Massai uri hafi gushyira hanze indirimbo yise “Akamodoka” nayo avuga ko ari inkuru mpamo yatubwiye ko ari umuvugizi w’abatagira kivugira ati:”Ndi umuvugizi w’abatagira kivugira nk’abakene cg umuntu uba afite ibibazo ariko yarabuze uko abivuga kuko indirimbo zanjye maze kwandika uko ari 56 zose zifite true story igiye ihura n’abantu benshi bahuye n’inkuru mpamo imeze gutyo”.
Akomeza avuga ko intumbero afite mu muziki ari ugukorera hamwe n’abandi bakora umuziki nabwo ati:”Intumbero mfite ni uko nshaka ko byibuze abantu bose bafite udushya mu muziki bazana tugakora tukagera kure”.
Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Ijyogee King Massai yavuze ko asaba ubufasha bw’ubushobozi abantu bagezeyo ndetse n’icyubahiro ngo kuko ari we muhanzi rukumbi mu Rwanda wisanze ukora iyo njyana.
King Massai yasoje agira ati:”Nkasaba ubufasha ku bantu bagezeyo ko bamfasha gutera imbere binyuze muri support kuburyo bwa finance no kuburyo bwa respect bityo nkaba nahagararira impano yanjye kandi n’injyana yanjye kuko iyi njyana ninjye wa mbere wasanze nyiririmba hano mu Rwanda”.
Thanks cyane ba bros