Umuraperi Danny Nanone wubatse izina mu njyana ya hiphop nyuma akaza kwerekeza kwishuri ryo nyundo mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi muri muzika ye.
Umuraperi Ntakirutimana Danny uzwi nka Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30 biturutse ku makimbirane bagiranye.
Danny Nanone yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2022; afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10Frw.
src: igihe
Inkuru yanyu ntabwo yuzuye mutubwire icyaha akurikiranweho.
Murakoze