in

Umuhanzi Bably yasezeranye n’umukunzi we bamaranye imyaka myinshi bakundana

Umuraperi Bably yasezeranye imbere y’amategeko mu gihugu cya Suède n’umugore we, Umumararungu Huguette bamaze imyaka 14 bakundana.

Uyu muraperi asezeranye na Umumararungu nyuma y’uko baherutse kubyarana umwana w’umukobwa, wujuje umwaka umwe w’amavuko.

Bably yasezeranye imbere y’amategeko na Umumararungu, nyuma y’uko mu 2020 yari yambitse impeta uyu mukobwa bari bariyemeje kurushinga.

Uyu muraperi asezeranye imbere y’amategeko nyuma y’imyaka itanu akoze ubukwe n’umukobwa witwa Bukuru Husna basezeranye mu 2017, ariko ntibabashe gukomezanya urugendo rw’ubuzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yakoresheje ibirori ko agiye kwitwa papa ahita apfusha umugore we n’abana b’impanga

Marina Deborah yatunguwe n’inshuti ze zirimo Queen Cha zimwifuriza isabukuru nziza y’amavuko (Amafoto)