Umuhanzi Andy Bumuntu umenyerewe kuririmba indirimbo zigakundwa asigaye yarinjiye mu mwuga w’itangazamakuru ubu akora kuri radiyo ya Kiss FM mu kiganiro Break Fast akorana na Sandrine Isheja Butera na Rusine Patrick.
Uyu musore amaze gutangaza ibintu bitangaje byamutunguye muri uyu mwuga w’itangazamakuru.
Yavuze ko iyo yakiriye umuhanzi mugenzi we mu gihe cyo kumubaza ibibazo bijya bimugora ngo kuko ajya ahita yishyira mu mwanya wuwe muhanzi mugenzi we nawe abajijwe icyo kibazo.
Gusa ngo muri iyi minsi agenda abimenyera kubera ko uko iminsi igenda ishira agenda yungukira byinshi muri uwo mwuga dore ko atari we wenyine ukora itangazamakuru akabifatanya n’ubuhanzi.
Ikiganiro Break Fast gikundwa n’abatari bacye, cyane cyane igice bavuga mo inkuru bategura bakayigeza ku bantu ikindi kandi muri iyi minsi bungutse undi munyamakuru usanzwe ari umunyarwenya witwa Rusine Patrick.