Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mata, nibwo hasakaye inkuru ko umuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro yitabye Imana.
Abantu be bahafi nibo batangaje aya makuru, gusa ntibatangaje icyamwishe. Uyu Rujugiro yitabye Imana nyuma y’imyaka myinshi yari amaze aba hanze y’u Rwanda.
Uyu muherwe yamenyekanye mu gushora imari mu bintu bitandukanye cyane cyane ubucuruzi bw’itabi, mu Rwanda, mu Burundi, Kenya, Uganda, Angola, Africa y’Epfo n’ahandi.
Uyu mugabo yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.