in

Umugore yitereteye umugabo! Keza Nailla yahishuye uburyo yafashe iyambere yiteretera umugabo we B Threy yitwaje ko ari mubyara we

Keza Nailla, umugore w’Umuraperi B Threy yahishuye uburyo ariwe wafasha iyambere maze yiteretera umugabo we kugeza barushinze none ubu bakaba baramaze kwibaruka imfura yabo.

Ibi Keza yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana na Ally Soudy, binyuze kuri Instagram.

Keza yavuze ko afite mubyara we witiranwa n’umugabo we ‘Bertrand’ wari usanzwe aziranye n’uyu muraperi, umunsi umwe yamubwiye ko yigeze kubasura. Guhera uwo munsi Keza ngo yahise atangira kwiyumvamo B Threy, ariko ntiyabimwereka.

B Threy yaje kwimukira mu gace Keza yari atuyemo i Nyamirambo, maze Keza wari watangiye kwimwiyumvamo aza kubimenya ko basigaye baturanye.

Keza yahishuye ko bwa mbere ahura na B Threy, bahujwe n’inshuti yabo yitwa Lambert. Uyu mugore avuga ko ari we watangiye gushotora B Threy, abanza kumwumvisha ukuntu ari mubyara we. Ati “Urukundo rwari rwamaze kuza, njya kumwibwira nk’aho ndi mubyara we!”

Keza yabishingiraga ku kuba mubyara we kwa nyina ari mubyara wa B Threy kwa se, bityo we agahamya ko yumvaga nubundi nabo ari ababyara cyane ko n’imiryango yabo yari iziranye.

Muri iki kiganiro, Keza yahamije ko ari we witereteye B Threy, ati “Urebye ninjye wamuterese, ni ukuri intambwe ya mbere ninjye wayikoze kuko we yashakaga ko tuba inshuti ndamuhakanira mubwira ko nitudakundana n’ubucuti tubureka.”

Keza ahamya ko na B Threy yamukundaga ariko akijijisha, aha akaba yahise yunganirwa n’uyu muraperi wavuze ko ari kamere y’abasore kwijijisha kugira ngo urebe uko bihagaze mu rukundo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore mwiza umuhabwa n’Imana! Amashusho Niyo Bosco yishimanye n’umukobwa bateganya kurushinga ari gushimisha benshi

Hari gushyirwamo amatara agezweho! Imirimo yo kuvugurura sitade Amahoro igeze ku musozo – AMAFOTO