in

Umugore yishe mukeba we asinziriye

Umugore wo mu gihugu cya Nigeria biravugwa ko yacunze mucyeba we asunziriye maze aramwica.

Ni nyuma y’aho umugabo wabo yari yarabashatse ari babiri.Maze umugore muto akaza kwica umugore mukuru ari we wambere.

Uyu mugore w’imyaka 20, Maryam Ibrahim,akaba yatawe muri yombi azira kwica mugenzi we mukuru muri leta ya Bauchi.

Ubuyobozi bwa polisi y’igihugu bwavuze ko umugore wa kabiri yakubise igiti ku mutwe w’umugore wa mbere igihe yari asinziriye cyane.

Nk’uko byatangajwe na Polisi PRO, Ahmed Walil, ngo ibyabaye byabereye mu Mudugudu wa Gar muri Pali Ward mu gace ka Alkaleri gaherereye mu ntara ya Bauchi.

Ibi bikaba byarabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikombe cy’isi: Portugal inize Uruguay biyiha amahirwe yo gukomeza

Mukansanga Salim yongeye guhabwa umukino wo gusifura kandi ukomeye