Umugore yicishijwe igitiyo gitunze Abayede benshi i Kigali.
Abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima, batawe muri yombi nyuma y’aho umugore w’imyaka 36 yishwe akubiswe igitiyo mu mutwe.
Aba bagabo batawe muri yombi kuri uyu wa Kane nyuma y’aho kuwa Gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri, mu Mudugudu wa Mareba mu Kagari ka Kabeza, mu Murenge wa Rilima, umugore w’imyaka 36 yiciwe iwe mu rugo akubiswe igitiyo mu mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Sebarundi Euphrem, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uru rupfu hahise hatangira iperereza maze abagabo babiri bahita batabwa muri yombi.
Ati “ Ejobundi rero nibwo twamenye amakuru ko uyu mugore wari ufite abana babiri, yasanze umuntu mu nzu yabagamo bararwana amukubita igitiyo mu mutwe undi ahita apfa. Ntabwo twahise tumenya uwo ari we ariko mu gukora iperereza hafashwe abagabo babiri barimo uwo bari bafitanye ibibazo by’amakimbirane n’undi bari baturanye.”
Gitifu Sebarundi yavuze ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwishe uyu mugore n’icyo yamuhoye. Yavuze ko yabanaga n’abana be babiri kuko yatandukanye n’umugabo we.