Umugore wo muri Zimbabwe yemeye ko yabeshyeye umugabo umaze imyaka umunani muri gereza, wari warakatirwe imyaka 20 yo gufata ku ngufu.
Simbarashe Chadiwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera gufata ku ngufu umwana w’imyaka 10.
yasohotse afite isuku nyuma y’amakuba menshi kuri we n’umuryango we “Uwitwa ko yahohotewe” ubu afite imyaka 18.
Uyu mudamu akomeza avuga ko urupfu rwa nyina uherutse gupfa azize indwara idasanzwe rwamuteye kwatura. Yongeyeho ko hari umupfumu w’umuganga wamubwiye gukora igikwiye.
Umuvandimwe w’uyu wafunzwe, Tapiwa Chadiwa, yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize ubwo basuraga gereza nkuru ya Harare.
Bari bafite inkuru nziza y’uko uwashinjwaga Simbarashe Chadiwa kumufata kungufu ubu yicujije icyaha ko yabeshye urukiko kandi akaba yiteguye no kubihanirwa.