in

Dore uko byagenze kugira ngo uwibye miliyoni 8 Miss Aurore afatwe

Miss Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, amaze iminsi ari mu Rwanda, aho aya mafaranga yasubijwe, yari yibwe n’umukozi wo mu rugo we ndetse agahita acika.

Ni igikorwa cyabereye ku biro bikuru bya RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, cyayobowe n’abayobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) barimo n’Umuvugizi warwo, Dr Murangira B. Thierry.

Miss Aurore Kayibanda, yasubijwe ibihumbi umunani by’amadolari (8 000 USD) ndetse n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu na Magana arindwi y’amafaranga y’u Rwanda (350 700 Frw).

Miss Aurore mu byishimo byunshiy, yashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamufashije muri iki kibazo kandi rukamufasha mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Ni ikigaragaza ko imirimo bakora (RIB) bayinoza kandi nkanabwira Abanyarwanda muri rusange kuko ikintu cya mbere bambwiye ni uko natinze kuza gutanga ikirego numva ko ngomba kubanza gushakisha, bambwiye ko ugomba guhita witabira gusaba ubufasha mu gihe ikibazo kibonetse, rero n’abandi bumvireho mu gihe ugize ikibazo, barahari kudufasha kandi babikora neza.”

Uwibye aya mafaranga yafatiwe mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi aho yari amaze gufungura akabari akoresheje amwe muri aya mafaranga yibye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Clapton Kibonke yikomye Bruce Melody wamuteje abana be (video)

Umugore yemeye ko yabeshyeye umugabo agafungwa imyaka 20 azira ubusa