in

Umugore yatumye abantu bumirwa ubwo yakodesha indege 520 mu birori by’imbwa ye(amafoto)

Umugore wo mu Bushinwa yatunguye abantu maze akoresha ibirori bidasanzwe by’isabukuru y’imbwa ye aho yakodesheje utudege 520 twa drones mu kuryoshya ibi birori.

Uyu mugore w’Umushinwa yakodesheje ikipe y’indege 520 zitagira abapirote ngo zikore umutako w’urumuri mu kirere maze imbwa ye yuzuze imyaka 10 y’amavuko inezerewe.

Amafoto yafatiwe kuri ibyo birori by’isabukuru y’imbwa, yashyizwe hanze, agaragaza imbaga y’abantu baririmba bifuriza iyo mbwa umunsi mwiza w’amavuko,ari ko na twa tudege ducana amabara atandukanye mu kirere.

Utwo tudege twaturutse hejuru y’umugezi wa Xiangjiang, tugenda twiremamo ishusho y’imbwa, utundi dukora igishushanyo cya gato, zinaririmba ngo ” happy birthday Doudou” ariko mu rurimi rw’Igishinwa.

Inzego z’ubuyobozi muri ako gace ka Shangsha, mu ntara ya Hunan, buvuga ko nta cyo bwari buzi kuri icyo gikorwa, kandi ko ari igikorwa gisabirwa uruhushya, ariko  bo bakaba baragikoze nta burenganzira babisabiye.

Ikigo cyatanze utwo tudege, kivuga ko uyu mugore byamutwaye asaga ibihumbi cumi na bitanu na magana arindwi y’Amanyamerika (15,700$).Ushyize mu manyarwanda asaga gato miliyoni cumi n’esheshatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yakoreye ibya mfura mbi restora yamuhaye sanitizer aziko ari amazi yo kunywa

Umusaza w’imyaka 70 yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukobwa w’imyaka18 (amafoto)