Ubuyobozi bwa Kenya bushinzwe iperereza ku byaha (DCI) bwataye muri yombi umugore wo muri Uganda ukekwaho gutera icyuma mugenzi we bakoranaga.
Ku wa gatanu, tariki ya 23 Nzeri 2022, ukekwaho icyaha, Sarah Namono, yarateye icyuma Grace Kibone inshuro nyinshi mu mutwe, mu gace ka Mathare, i Nairobi.
Kibone yahise ajyanwa ku ivuriro rya Medesins San Frontieres (MSF) ku muhanda wa Juja ubwo yavaga amaraso menshi, batangaj ko yapfuye akihagera.
Urupfu rwe rwatangajwe n’umukozi w’ibitaro, namono afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Pangani avuga ibyabaye kugira ngo akore ubwo bwicanyi, gusa iperereza ryimbitse riracyakomeje.
Namono arashinjwa ubwicanyi binyuranyije n’ingingo ya 203 nk’uko byasomwe, n’ingingo ya 204 y’igitabo cy’amategeko ahana y’igihugu cyaho muri Kenya.
Umu polisi witwa Issa Ali Haret wo mu biro bya Starehe DCI yabonye amabwiriza avuye mu ngiko z’amategeko ya Makadara yo gufunga ukekwaho icyaha kugeza ku ya 9 Ukwakira 2022.
Mu cyemezo cyatanzwe imbere y’umuyobozi mukuru w’ibanze, Mary Njagi, Haret yavuze ko abapolisi bo kuri sitasiyo ya polisi ya Pangani ndetse n’ibiro bya DCI Starehe basuye ivuriro basanga umurambo wa Kibone ufite ibikomere byinshi by’aho yatewe ibyuma.
Uregwa (Madamu Namono) yatawe muri yombi akekwaho iy’icwa rya nyakwigendera, ubwo yageragezaga gutoroka ku ya 24/9/2022 mu gace ka Mathare nibwo yaje gufatwa ubundi ashyikirizwa ubutabera.
Umupolisi yavuze ko mu bice byinshi by’iperereza bitigeze bikorerwa, harimo kubaza no gusuzuma mu mutwe w’uwukekwaho icyaha, isuzumwa ry’umurambo wa nyakwigendera rikaba rikomeje gukorwa.