Umunkinnyi w’ikipe ya PSG Leandro Paredes yatangaje abantu nyuma yo gutangaza amagambo akomeye ubwo yabazwaga iby’umubano we na Kyliane Mbape.
Uyu musore mu kiganiro n’itangazamakuru ryo kumugabane w’iburayi yatangaje ko atapfa kuvuga kuri Kyliane Mbappe Ngo bitewe nuko ahuza n’umuntu bafitanye isano rero uwo badafitanye isano ntacyo yamuvugaho.
Yavuze ati” Ntacyo namuvugaho, mpuza n’umuntu dufitanye isano ariko uwo tudafitanye isano, sinshobora kugira icyo muvugaho.”
Mbape ntabwo ibi byaba bitangaje ko umunkinnyi bakina yamuvugaho ibi bitewe nuko benshi bakunze kumushinja kwikunda cyane cyane mu kibuga ntabwo apfa gukina n’abandi neza.