in

Umugore yakubise umukazana we amukuramo inda y’imvutsi

Mu gace ka Trans Mara West mu gihugu cya Narok haravugwa umugore watawe muri yombi n’inzego z’umutekano azira gukubita umukazana we umugeri mu nda bikamuviramo ingaruka yo kuvamo inda y’amezi arindwi.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko witwa Annah Kirui yari amaze iminsi arebana ay’ingwe n’uyu mugore w’umuhungu we bitewe n’uko atigeze yishimira na gato kuba Viola Langat w’imyaka 24 y’amavuko yaramubereye umukazana.

Amakuru aremeza ko uyu mugore yakubise uyu mukazana we umugeri mu bifu, amusanze iwe mu rugo mu gace ka Tabaita mu gihe umugabo we yari amaze umwanya aribwo avuye mu rugo.

Daily Mail yatangaje ko uyu mukecuru yihereranye umukazana we akamukubita, mu gihe umuhungu we w’imyaka 24 y’amavuko witwa Bernard Langat,yari yagiye gukora mu murima.

Nyuma yo gukubitwa k’uyu mukobwa ukiri muto, inzego zishinzwe umutekano zahise zihutira kumuhamagariza ubutabazi kugira arokorwe kuba yahitanwa n’inda yavagamo.

Uyu mugore w’imyaka 24 yavuyemo inda mu gihe yari yiteguye kubyara umwana w’imfura, kugeza ubu abaganga bemeza ko amerewe neza ntakibazo.

Nyirabukwe Annah Kirui we acumbikiwe ku biro bya polisi ya Angata Barrikoi police aho akomeje gukorwaho iperereza kuri iri hohoterwa yakoreye umukazana we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibizakwereka ko ufite umukunzi mubi.

Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana