Umugore ufite imbaraga z’abapfumu yatamaje umujura ruharwa wari waranze kwemera ko yiba birangira umwerekanye imbere y’abaturage bose.
Uyu mugore wo muri Ghana yakoresheje uburyo bwa gakondo kugira ngo agaragaze umugabo wahakanye ko ari umujura nyuma yo gufatirwa muri icyo gikorwa.
Yakoresheje uburyo bwimbaraga zigaragaza ko umuntu abeshya kugirango afate abakekwaho kwiba imbere yabandi baturage bo muri Accra.
Ikimenyetso kivumbura ubushya cyakozwe n’amazi, icupa rya gin hamwe nibindi byimiti byavanzwe hamwe mu ndobo.
Umwenda wera wari uhambiriye ku kuboko kw’iburyo k’umugabo maze asabwa gushyira ukuboko mu ndobo y’amazi, iyo umuriro watse, bikavuga ko wakoze icyaha ariko niba nta kintu kibaye, bivuze ko atari umujura.
Uyu mujura amaze gushyira ikiganza cye imbere, cyafashe umuriro maze agerageza kuvuga ko bigomba kuba ari amakosa, ariko umupfumu yavuze ko umujura ubeshya yamushyize ahagaragara nkuko bigaragara mu mashusho yo kuri instagram.