in

Biravugwa ko Perezida wa Rayon Sports yamaze kwegura muri iyi kipe kubera impamvu ikomeye

Hari amakuru avuga ko umuyobozi mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, UWAYEZU Jean Fidele yaba yamaze kwegura ku nshingano ze muri iyi kipe.

Nk’uko tubikesha Radio Flash Fm mu kiganiro cy’imikino kizwi nka Programe “Umufana” ngo uyu muyobozi yasezeye ku munsi wo ku wa kane mu myitozo.

Flash Fm ikomeza itangaza ko uyu muyobozi yasezeye abagize Rayon Sports bose, aho yababwiye ko yeguye ku nshingano ze kubera kutamufasha.

Twagerageje kubaza umuvugizi wa Rayon Sports, NKURUNZIZA Jean Paul gusa ariko ntibyadukundira.

Rayon Sports ntago yari yatangaza ubwegure bw’uyu muyobozi, igihe bazabitangaza tuzabibamenyesha.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ariel Wayz yazamuye impaka mu bafana avuze ko asigaye ari icyuki

Umugore yakoresheje imbaraga zidasanzwe ashyira hanze umujura ruharwa(Video)