in

Umugore yajyanye mu nkiko ababyeyi be batumye avuka ari mubi

Umugore yareze ababyeyi be abashinja ko yavutse ari mubi ndetse bikamugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe ,zirimo gutandukana n’abagabo be , kugira agahinda gakabije(depression) n’ihungabana.

Yagize ati :”Ababyeyi banjye ni babi cyane ku buryo ari ubugome bukabije kuba barahisemo kubyara abana. Ntabwo bari kubyara rwose !”.Agakomeza agira ati :” Hagakwiye kubaho ingamba zishyirwaho na Leta mu rwego rwo kubuza abantu b’amasura mabi kubyara abana !”

Jefferson ashinja ababyeyi be kuba barabyaye bazi ko bafite amasura mabi nawe bakamubyara asa nabo, maze ingaruka yabyo ikaba kuba yaragiye atandukana n’abagabo yashatse bamuziza ko ari mubi.

Aragira ati : “Mu gihe nari mu rukiko ndimo ntandukana n’uwo twashakanye bwa mbere, uwari umugabo wanjye yatangarije umucamanza ko igihe yabaga arimo kureba mu maso hanjye buri gitondo, yafatwaga n’isesemi hafi no kuruka .Umugabo nashakanye nawe bwa nyuma, yari afite indwara y’amaso itaratumaga areba neza. Ariko bamaze kumubaga amaso maze akabona uburyo nsa, mu cyumweru cyakurikiyeho yahise asaba gatanya !”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gihe abashaka kugurisha amano babaye benshi, ibiciro byamenyekanye bigendanye n’uburebure bw’ino ufite.

Nyuma yo kurangiza mu buganga yahisemo gukora inkweto ubuhamya bwagufasha mu buzima.