Mu gihugu cya Ghna, hakomeje kuvugwa inkuru iteye agahinda cyane, y’umugore witwawitwa Dubigan Sabrina wahuye n’uruvagusenya Ku munsi w’amavuko we.
Nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu gihugu cya Ghana abivuga, uyu mugore yahuye n’ibibazo byo gupfusha abana batanu Bose yareraga bahiriye mu nzu Ku isabukuru ye.
Amakuru atangwa n’ikinyamakuru kitwa Ghana news avuga ko uyu mubyeyi wari usanzwe urera aba abana 5 wenyine, yavuye murugo rwe agiye kuzana inshuti ze mu kirori k’isabukuru ye y’amavuko .Agarutse asanga inzu ye yaka umuriro yarimo abana be bose ukwari 5.
Amakuru akomeza avuga ko umuriro watangiriye mu igorofa rya kabiri ry’inyubako iri mu burasirazuba bwa St Louis hakurya y’ikibuga cy’ishuri ribanza rya Annette Harris.
Umukuru wa Polise wo muri ako gace yatangarije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko ubwo bazaga kuzima iyi nkongi basanze abana 4 bamaze kwitaba Imana , umwe wari usigaye ari muzima ajyanwa mubitaro ari naho yaguye.