Hari ibintu bibaho ugasanga bitangaje ndetse kubyiyumvisha bikaba byakugora,urugero ni nk’uyu mugore utatangajwe amazina ukomoka muri Australia wakoze agashya ubwo yajyaga kwiba aho gukora icyamujyanye akabanza kwitekera inkoko n’umureti ngo abanze yice isari.
Ibi byabereye mu majyepfo y’umujyi wa Adelaide. Nyir’urugo yakanguwe n’impumuro y’ibyo kurya yumvise mu gikoni cye ubwo yari akangutse mu gicuku.
Ubwo yageraga mu gikoni, yasanzemo umugore w’imyaka 44 atazi, atetse ibyo kurya afite n’ipaki y’itabi yakuye muri iyo nzu.
Uyu mugore yahise asohoka yirukanka, ariko itabi ararijyana, undi na we ahuruza polisi aho yaje guta muri yombi uwo mugore udasanzwe ndetse imushyikiriza ubutabera.