Uyu mubyeyi wo mu gihugu cya Ghana uzwi nka Jennifer yabereye umugabo ibimba ndetse abantu benshi bamugarukaho kubera amagambo yabwiye umugabo we washakaga kumwirukana bamaranye imyaka 10.
Uyu mugore wirukanwe n’umugabo we yavuze ko atagenda kuko umugabo we amaze imyaka 10 amurongora, ko nta burenganzira afite bwo kumwirukana.
Muri videwo yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore bigragara ko akiri muto, avuga ko ntaho afite ho kujya uretse gukomeza kubana n’umugabo we.
Jennifer yagaragaje kandi ko umugabo we yamubeshye ubwo yamuongoraga kubera ko yari afite undi mugore, kandi ko kuba uyu umugabo we yagerageje guhagarika umubano wabo kubera ko batashyingiranywe byatumye yifuza gushyira byose hanze.
Ati: “Amaze imyaka icumi aryamana nanjye; aryamana nanjye mu gitondo, nyuma ya saa sita na nimugoroba. None ubu ari kumbwira ngo nsubire kwa mama, sinshobora kugenda. nahise nsubiza ibintu byanjye mu cyumba cyacu”.
Uyu mugore yabwiye umuturanyi we ko adafite aho ajya kuko yumva akoreshwa n’umugabo we.