Umugore w’umuyisilamu wavuye i Kigali agiye mu mutambagiro mutagatifi i Maka yageze i Dubai ahurirayo n’uruva gusenya
Uyu mugore w’umuyisilamu witwa Muhawenimana Josephine bivugwa ko yari agiye mu mutambagiro mutagatifi i maka ndetse ajyanye n’abandi gusa yagaruriwe i Dubai ategekwa gusubira mu Rwanda nyuma yo gusanga afite Visa y’impimbano.
Uyu mugore gusa we avuga ko atabyumva neza ngo kuko yari yatanze amafaranga agera kuri miliyoni 6frw zirenga harimo miliyoni 4 frw yahaye sheikh wari wabaherekeje.
Ibi we abibona n’kubugambanyi ngo k’uko ibi bikimara kumubaho baramwihakanye ndetse bavuga ko nta n’aho bamuzi, n’itsinda rya Whatsapp bahuriraga mo bahita barimukura mo igitaraganya ibyo we yise akagambane gakomeye.
Gusa ibi umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) ubitera utwatsi wivuye inyuma kuko uvuga ko inzira bisaba kugira ngo abantu bajye i maka izwi kandi abanyuze muri iyi nzira bagezeyo nta nkomyi.
Mufti wungirije w’u Rwanda (RMC) Sheikh Nshimiyimana Saleh, yavuze ko uyu mugore batamuzi kandi batazi inzira yakoresheje kugira ngo ahabwe iyo visa.
Gusa Sheikh Saleh avuga ko niba koko hari Sheik watse amafaranga uyu muyisilamukazi akwiye gukurikiranwa ku giti cye aho ku bishyira RMC, kuko abantu 85 bose basabye kujya i maka bakanyura mu nzira zikwiye bose berekejeyo.