Muri Uganda habaye amahano ubwo umugore wubatse bivugwa ko yamatanye n’umugabo w’abandi basambanaga ,gusa byaje kurangira polisi ibataye muri yombi.
Ibi byabereye mu mujyi wa Gulu, mu karere kari muri Uganda mu gitondo cyo ku wa gatatu, tariki ya 16 Kamena.
Nk’uko uwabyiboneye abivuga, Pai Robins OgwengAkiiki, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, ingingo zabo ntizashoboraga gutandukana ,maze induru bayiha umunwa baratabaza,abantu bahise bahurura baza kureba ibibaye.
Ibyakozwe byose kugira ngo aba bombi batandukanye ntacyo byatanze ariyo mpamvu abantu bahise bagira ubwoba bwinshi birangira bafashe umwanzuro wo guhamagara polisi.
Icyakora, umugabo w’uyu mugore yahageze ahita abakora mu rukenyerero bombi bahita batandukana ariko Polisi yari yahageze ihita ijya kubafunga.
Abantu benshi barakajwe n’imyitwarire y’uyu mugabo warogesheje umugore we kugira ngo najya gusambana azahure n’aka kaga.