in

Umugore witwa Rachel yagiye gukiza abakristo babiri bari bari gupfa amaturo birangira bamuteye icyuma ahita apfa

Umugore witwa Rachel yagiye gukiza abakristo babiri bari bari gupfa amaturo birangira bamuteye icyuma ahita apfa

Umugore w’imyaka 47, witwa Rachel Johnson, yishwe atewe icyuma ubwo yari arimo gushaka guhosha imirwano hagati y’abayoboke b’Itorero muri Abaranje, mu karere ka Ikotun muri Leta ya Lagos.

Uhagarariye polisi yavuze ko ahagana saa tatu za mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, umugabo wa nyakwigendera, Okerube Johnson, yaje kuri sitasiyo ya polisi ya Ikotun gutanga ikirego ko umugore we, Rachel, yishwe atewe icyuma.

Yavuze ko Rachel yishwe ari kugerageza gukiza abayoboke babiri b’itorero bari bari kurwana bivugwa ko batari bari kumvikana ku mikoreshereze y’amaturo.

Nk’uko Polisi yabitangaje, Bwana Johnson yavuze ko ubwo yari arimo agerageza kubakiza umwe muri bo yamuteye icyuma mu ijosi nuko atangira kuva amaraso menshi.

Yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Igando. Gusa ku bwamahirwe make Rachel ntabwo yabashije gukomeza ubuzima kuko yari yavuye amaraso menshi.

Umuyobozi ushinzwe imibanire n’abaturage muri Leta ya Lagos, SP Benjamin Hundeyin, yahamagawe kugira ngo agire amakuru mashya atanga.  Yagize ati: “Ucyekwa aracyari mu buhungiro. Kugeza ubu nta muntu turafata ariko haracyakorwa ibishoboka byose kugira ngo uwabikoze atabwe muri yombi.”

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burundi: Abapolisi bafashe umushoferi wari uri mu makosa bamusohora mu modoka ye bamuhata ikiboko

Wamuganga w’abana wakoraga filime z’urukozasoni z’abana yatawe muri yombi