Umugore w’imyaka 57 wafashe ku ngufu umwana w’imyaka umunani akanamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hamenyekanye igihano yakatiwe
Muri Tanzania abantu barakaye nyuma yuko umugore ahamwe no gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka umunani akamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Desderia Mbwelwa, w’imyaka 57, ku wa gatanu urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 29, ariko amakuru arambuye ku cyemezo cy’urukiko ntabwo yari yaratangajwe henshi kugeza ubu.
Ku munsi yafashe ku ngufu uwo muhungu, uwo mugore yamusanze aragiye inka mu cyaro cyo mu ntara ya Iringa yo mu majyepfo, amubaza aho inshuti ze ziri.
Bivugwa ko yahise amufata ku ngufu munsi y’igiti, ubwo yari amaze kumubwira ko inshuti ze zidahari.
Uru rubanza rwabayemo abatangabuhamya batanu, barimo na muganga wasuzumye uwo mwana akemeza ko yari afite ibikomere kandi ko yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera ubwandu bwo mu gice cy’imyororokere.
Bivugwa ko Mbwelwa yireguye avuga ko ari umuntu ukuze ufite abana n’abuzukuru abeshejeho.
Umwunganizi we mu mategeko, Frank Mwela, yavuze ko ateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko kuko umukiliya we atapimwe kugira ngo byemezwe ko koko arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yagize ati: “Umukiliya wanjye ntibamupimye ngo bamusangemo izo ndwara, kandi umukiliya wanjye n’umutangabuhamya we bemeje ko batazirwaye kuko umwe mu batangabuhamya ni umugabo we”.