in

Umugore w’imyaka 50 akurikiranyweho kwica umugabo we amukubise isuka kubera amafaranga yari yamuhaye

Umugore w’imyaka 50 y’amavuko akurikiranyweho kwica umugabo we amukubise isuka.

Uyu mugore akurikiranyweho iki cyaha nyuma yo kwica umugabo we amuziza kunywera amafaranga yari yamuhaye ngo agure amategura

Uyu mugore yahaye umugabo we amafaranga ngo agure amategura nuko umugabo we ayashokana iya kabari

Amakuru avuga ko uyu mugabo yavuye mu kabari yari yagiye kunyweramo, arataha maze umugore we amukubita isuka ahita apfa.

Uyu mugore aramutse ahamijwe iki cyaha akurikiranyweho yahanishwa gufungwa burundu nkuko biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 107 ivuga ku bwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa, igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Babo yahishuye uko umugabo yifuza yaba ameze

Umusore yakubiswe n’inkuba arebye muri telefoni ya sheri we