Umugore ukiri muto akomeje gutangarirwa n’abatari bake bitewe n’imiterere y’umubiri we, nyuma yo gutangaza ko amaze imyaka irenga 13 arwaye SIDA.
Uyu mugore witwa Nikita ukomoka muri Afurika y’epfo ahamya ko amaze Imyaka 13 ari ku miti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, gusa yishimiye kuba umuryango we w’abana 3 n’umugabo we bose nta bwandu bw’iyi Virus bafite nk’uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko virusi itera SIDA itakiri igihano cy’urupfu kuko uruganda rukora imiti, rutegura ibinini bishobora gufatwa rimwe mu mezi atatu kandi umuntu akaguma ahagaze bwuma. Akomeza avuga ko yarushijeho gukora neza ku buryo virusi itigeze imumenyekanaho cyangwa ngo avugwe.
Nikit, amakuru avuga ko akomoka muri Afurikay’Epfo, yagizwe imfubyi na SIDA kuko nyina yishwe n’iyi virusi. Igihe umubyeyi we yapimwaga yafashe imiti nabi, niko we kwiga ubwenge no gukurikiza neza gufata imiti maze ubuzima bwe butangira kumera neza. Nikita ashimangira ko muganga we amugira inama y’ibinini byo kwirinda akayikurikiza.