in

Umugore w’i Rwamagana yaguye gitumo umugabo we ari gusambanyiriza mu bihuru umwana w’umuturanyi

Umugore w’i Rwamagana yaguye gitumo umugabo we ari gusambanyiriza mu bihuru umwana w’umuturanyi.

Umugore wo mu Murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, yafashe umugabo arimo gusambanyiriza umwana w’umukobwa w’umuturanyi wabo mu bihuru.

Akimubona yahise amusabira kujyanwa mu bugenzacyaha.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga uwo mugabo yari amaze umwaka wose akekwaho gusambanya uwo mwana utarageze ku myaka y’ubukure.

Abaturage baho, babonye umugore wa Habyara azanye umukandara w’umugabo we avuga ko amusanze arimo gusambanya umwana w’umuturanyi we. kubera ko hari hashize igihe bavuga ko uwo mwana asambanywa na Habyara, umugore ngo yari amaze iminsi agambiriye kuzabafata kuko basanzwe babikorera mu bisambu no mu ishyamba.

Amakuru avuga ko umugore wafashe umugabo we asambanya uwo mwana yavuze ko ababyeyi b’uwo mwana nibatarega umugabo we ubwe yijyanira ikirego kuri RIB avuga ko yari amaze igihe ashaka ikimenyetso simusiga.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari ka Bwinsanga,Ndoreyimana Theoneste yavuze ko uwo mugabo arimo gukurikiranwa n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntikagikubitwa! Mu Rwanda, umugore agowe n’ubuzima bwo kubana n’umugabo we utacyimukorera gahunda zo mu mashuka kuva bakora ubukwe

Shaddyboo nyuma yo kubona uburyo KNC yagaragaje ubutwari bwe yahise afata icyemezo cya kigabo n’abandi bantu bahita bamuyoboka