Johnny De Goodman yasobanuye ko yajyanye umugore we mu bitaro ku ya 6 Ugushyingo kugira ngo abyare umwana, maze umuganga amubwira ko umugore we yagutse 5cm kandi ko akeneye kwagurwa 10cm mbere yuko ajyanwa mu cyumba cyo kubyariramo ku bitaro biri I Lagos muri Nigeriya.
Mu gitondo cyo ku ya 7 Ugushyingo, yavuze ko muganga yamumenyesheje ko umwana ari mu kaga kandi ko atameze neza mu nda hagombaga kubaho ukubagwa.
Yasobanuye ko we n’umugore we basinye ku mpapuro bemera ko umugore yabagwa ariko nyuma hashize igihe kigera kwisaha umugore we nta muntu uramubaga.
Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, yavuze ko yabonye umuganga asinyiye undi muganga maze abajije, muganga amubwira ko igihe cye kirangiye. Muganga yamubwiye kandi ko umugore we adashobora gukenera kubagwa.
Umugore we yaje kujyanwa kubagwa saa 8h30 za mugitondo, nyuma yamasaha arenga atatu umuganga wabanje yari yamwijeje ko umugore we adakeneye kubagwa gusa haje undi muganga yibaza abaza impamvu uwo mugore atabagwa kandi ari kurushaho kumererwa nabi nibwo bamwihutanye bavuga ko akeneye kubagwa byihutirwa.
Saa kumi n’imwe za mu gitondo, yavuze ko yamenyeshejwe ko umutima w’umugore we wahagaze gutera nyuma yo kumutera ikinya mu rwego rwo kwitegura kubagwa.
Mu gahinda kenshi yagaye yavuze ko urupfu rw’umugore we n’umwana krutewe n’baganga kubera uburangare, n’ubugome.