in

Umugore wabyaranye na Young C wambika ibyamamare, yamuzaniye umwana we mu iduka babanza no kurwanaho bisaba ko hitabazwa izindi mbaraga (AMAFOTO)

Umugore wabyaranye na Young C wambika ibyamamare, yamuzaniye umwana we mu iduka babanza no kurwanaho bisaba ko hitabazwa izindi mbaraga.

Umuhanzi w’Imideli Claude Niyonsaba uzwi ku kabyiniriro ka Young C Designer yatunguwe no gushyirwa umwana ku iduka rye ricuruza imyenda igezweho ikunze kwambarwa n’ibyamamare.

Umugore uvuga ko babyaranye yamuzaniye umwana ku iduka rye riherereye mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu mugore yageze aho Young C akorera yanga gusohokamo avuga ko yamutaye akaba atajya amuha n’indezo y’umwana babyaranye.

Ibi byabaye ahagana saa Kumi n’Igice zo ku wa Kane, tariki ya 24 Kanama 2023.

Amakuru avuga ko uretse kuzana umwana Young C yanarwanye n’uyu mugore babyaranye.

Amakuru avuga ko aba bombi babanye ariko Young C akaza guta urugo akagenda agasigana umugore n’umwana mu nzu.

Uyu mugore wari wagiye aho Young C Designer akorera bivugwa ko yigeze kuba umugabo we, yazanye n’abavandimwe be bose ubwo yageraga mu iduka ry’uyu musore mu Biryogo ahitwa ku Bisima yahise afatana mu mashati ndetse anarwana n’umugabo we avuga ko atari burisohokemo.

Uyu mugore yabwiye IGIHE ko intandaro yabyo ari uko Young C yamutaye mu nzu aho baba Norvege ku ryanyuma.

Uyu mugore yemeza ko yabanaga n’uyu mugabo uhanga imideli mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bari bamaranye imyaka ine.

Young C we avuga ko uyu mugore amubeshyera. Ati “Arabeshya nagiye mu kazi maze icyumweru ahita ava aho twari dutuye ajyana ibintu byose andega avuga ngo nataye urugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo, Antoine Munyaneza, we yabwiye IGIHE ko Young C ajya afasha umugore we ndetse buri munsi amuha 5000 Frw byo gufasha umwana we.

Uyu mugore uvuka mu Ntara y’Iburasirazuba yageze mu Mujyi wa Kigali atangira gufatanya na mukuru we gucuruza ‘‘M2U’’ hafi y’iduka ry’uyu mugabo wamamaye mu kwambika abahanzi aba ariho amubengukira bahita bajya kubana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ari kuva mu bwiza ajya mu bundi: Rutahizamu w’Amavubi yabonye ikipe nshya ikinamo undi munyaRwanda njyenderwaho mu ikipe y’Igihugu

Abari bafite gahunda yo gutereta bakureyo amaso: Umunyamideli Bianca yatangaje imyaka afite abantu basanga atemerewe guteretwa kubera ko ubitekereje RIB yahita igutambikana -AMAFOTO