in ,

Umugore wa Kwizera Pierrot yongeye guha gasopo abashaka kumumutwara

Kwizera Pierrot, umwe muri ba rutahizamu bakomeye cyane b’ikipe ya Rayon Sports akaba numwe mu bakinnyi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, ku munsi w’ejo yagaragarijwe n’umugore we uzwi ku mazina ya Finah ko ntawundi uteze kuzamusimbura mu bwenge bwe ndetse ko umutima we ntawundi ateze kuzawegurira ari nako anihanangiriza abashaka kumumutwara.

Ibi nibyo umugore wa Pierrot yatangaje abinyujije kuri instagram

Nkuko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu magambo Finah ubwe yatangaje, yahamirije ukuri abafana be ko ntawe ateze kuzarutisha Kwizera Pierrot, umugabo we. Mu magambo ye bwite, Fiona yagize ati: “Penzi langu kwake ritawacoma loho” ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “urukundo mukunda , ruzababica”. Ibi akaba yanabitangaje mu rwego rwo guha gasopo uwariwe wese washaka kumusunutsaho utuzuru ashaka kuba yamumutwara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru

Igikorwa Cristiano Ronaldo yiyemeje gukora cyizakiza ubuzima bwa benshi cyakoze ku mitima ya benshi cyirashimwa cyane