Umupasiteri w’umugore yatunguranye avuga ko aherutse kujya ikuzimu,maze yahagera agasanga Umunya-Nigeria, TB Joshua abatari bake bemeraga nk’umuhanuzi, ari mu muriro utazima.
Uyu mugore ugaragara mu mashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ntavuga uko yagezi ikuzimu n’icyari kimujyanye, nta nasobanura icyaba cyaratumye TB Joshua ajya mu muriro kandi yari azwi nk’intungane.
Umupasiter w’umugore avuga ko aherutse kujya ikuzimu, yahagera agasanga Umunya-Nigeria, TB Joshua abatari bake bemeraga nk’umuhanuzi, ari mu muriro utazima.
Uyu mugore anavuga ko yabonye Bishop Benson Idahosa wari warashinze itorero ryitwa Church of God Mission International.
Avuga ko kuri Idahosa, yazize kuba yaremeye ko bamwe mu basengera iwe bambara imikufi, agashyingira abantu bakambikana impeta ubwo yari muzima, atazi ko ibyo ari ibyaha arimo gukora.
Muri ayo mashusho kandi, uyu mugore yumvikana avuga ko ibivuzwe haruguru ari icyaha. Avuga ko yagiye mu kuzimu akagaruka kuko atashakaga kumara ubuzima bwe bwose aho hantu.