Umugore w’imyaka 24 ukomoka mu Buhinde, Kshama Bindu, yatangaje ko ku itariki ya 11 Kamena uyu mwaka, azakora ubukwe wenyine, igikorwa kizwi nka ‘Sologamy.’
Yavuze ko iki cyemezo cyashyigikiwe n’ababyeyi be, bamubwiye ko “Niba ari cyo cyamushimisha, ntacyo bibatwaye.”
Yongeyeho ko azakora ubukwe burimo imigenzo yose yo mu Buhinde, agatumira abantu kandi akabigira ibintu biri ku mugaragaro.
Abahanga mu mitekerereze yo mu mutwe ntibavuga rumwe kuri iyi ngingo, bamwe bemeza ko ari umusaruro w’iterambere ry’abagore, aho muri iyi minsi bishoboka ko umugore yabasha kwitunga, akibonera ibishoboka byose birimo inzu, akazi keza n’ibindi yahoze akesha umugabo mu myaka ishize, bityo akabona nta mpamvu yo gushaka umugabo kuko ashobora no kwikoresha imibonano mpuzabitsina ndetse yanifuza kubyara, cyangwa kurera umwana atabyaye, byose akaba yabibona.