in

“Umugore ubyaye 2 yiyandagaza kukarubanda avuga amagambo agayitse nkaya?” Shaddy Boo yakijweho umuriro n’abakoresha urubuga rwa X yahoze ari Twitter bamuziza amagambo yatangaje ubwo yageragezaga kuvugira The Ben uri mu Burundi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023 nibwo The Ben yasesekaye mu Burundi aho agiye gutaramira abarundi, bamwakiriye nk’umwami kuko bari bamwuzuyeho baje ku mwakira ku kibuga cy’indege.

Nyuma yo kuyobora uburyo abarundi bakiriye The Ben, byateje impagarara mu bakoresha urubuga rwa X yahoze ari Twitter.

Uwitwa Urinde Wiyemera yagize ati “Harya ubu Abarundi mwanze kwemera ko mukeneye iterambere kuba mubyinira umuntu abanyarwanda badashobora kurebera ubuntu wazimye, cyakoze nabanyujijemo ijisho.”

Shaddy Boo nawe yahise aza asubiza uyu wari uvuze aya magambo, ashaka kuvugira The Ben. Ati “Ni ryagobe ryanyu urikwita abanyarwanda ariko? Abarundi turabakunda ejo muzahatwike. Izi njajwa z’idusore nukutu tuzitunze.”

Uwitwa Cpt Bad Liar yahise nawe asubiza Shaddy Boo, aho yagize ati “Ubundi mu muco nyarwanda bimenyerewe ko umugore usubiza umugabo aba yabaye igishegabo!
Ibyigishegabo reka tubireke, ahubwo twibaze ngo ese birakwiye ko umugore ubyaye 2 yiyandagaza kukarubanda avuga amagambo agayitse nkaya ???”

Urinde wiyemera yongeyeho ati “Nonese mutambeshye umuntu ubyaye 2 aratukana?Abamwengereye mu mubwire ko haje izindi Slay queens nka Bucura bwa Kamanzi , ntago uyu mukecuru akiri kuri Top ndabona arimo arahigira hit ku basore.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
9 months ago

Jyumenya Gusaza utanduranyije shaddboo

Umuntu ushaka kugura itike yo kureba umukino wa Rayon Sports ari mu mazi abira

APR FC inyagiwe imvura y’ibitego basohoka isoni zabishe