Lionel Messi umaze iminsi avugwa cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye byo ku Isi yose bimwerekeza mu ikipe ya Al-Hilal yo mu gihugu cya Saudi Arabia bivuga ko bamaze kumvikana gusa hamaze kumenyekana amakuru avuga ko umugore we atabikozwa.
Umugore wa rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina kabuhariwe Lionel Messi ashobora kuba agiye gukurwa amata mu kanwa n’umugore we Antonelo Roccuzzo udashaka ko berekeza mu gihugu cya Saudi Arabia ahubwo akaba ashaka ko bigumira ku mugabane w’i Burayi.
Ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia isanzwe ihora ihanganye n’ikipe Cristiano Ronaldo akinamo ya Al Nasir ikaba iruguha uyu mukinnyi wa mbere ku Isi yose amafaranga bigoye ko ashobora kuyitesha n’ubwo umugore we akibishidikanyaho.