Umugore wo mu gihugu cy’u Burundi yagaragaye ku kiriyo cye nyuma y’uko abantu bari bazi ko yapfiriye mu mpanuka.
Umugore witwa Rukundo yavuze ko umugabo we yashatse kumwicisha ni uko abo yahaye akazi ko kumwica bakamutabara.
Ubwo uyu mugore yavaga aho atuye muri Australia aza mu Burundi gushyingura mukase, yashimutiwe kuri Hoteli nk’amabandi yari yahawe akazi n’umugabo we, Karara.
Ubwo yashimutwaga, yabwiwe byose ndetse ayo mabandi amubwira ko atajya yica abagore n’abana.
Umugabo we wari watanze akazi yabeshye abantu ko umugore we yapfiriye mu mpanuka ni uko agapanga kumushyingura.
Ubwo bari bavuye gushyingura uyu mugore yahise yiyereka maze umugabo we wari uri kumwe n’abasaza b’uyu mugore akubitwa n’inkuba.
Uyu mugore wari ufite ibimenyetso yahise arega umugabo we, kuri ubu yakatiwe imyaka 9.