Umugore ari mu marira nyuma yo kubyara abana b’impanga ubugira gatanu none umugabo we akaba yarahise amuta akigendera.
Nalongo Gloria, ukomoka muri Uganda, yatereranywe n’umugabo we Ssalongo igihe yabyaye umwana wabo wa cyenda nuwa cumi.
Uyu mugore yavuze ko umugabo we yabonaga ko kubyara aba bana ari ibintu bidasanzwe.
Gloria yabwiye NTV ati: “Igihe yamenyaga ko ntwite impanga, ku munsi wa gatatu, umugabo yavuze ko ibyo atabasha kubyihanganira kuri we ambwira ko nsubira iwacu”.Aho yanyohererezaga, sinari ngifite nimero zabo kuko naje i Kampala gukora nk’umukozi wo mu rugo. “
Kubera ko uyu mugore ntaho yari afite ho kujya, umugabo yimukiye mu kandi gace, amutana abana.
Yongeyeho ko bamwe mu bana be bakuru bamaze kuva mu rugo kandi akaba atazi neza aho baherereye.
Uyu mugore avuga ko nyir’inzu yamubwiye ko adashaka kumubona mu nzu ye atishyura kandi afite abana benshi.Gusa avuga ko yishyize mu mana yonyine.
Ati:“Nahaye Uhoraho ibintu byanjye. Narababajwe ariko Imana irabizi neza. ”