in

Umugore ari mu byishimo byinshi nyuma yo kumara imyaka hafi 50 akiri isugi yarabuze uwamuha urukundo ruzima.

Umugore witwa Ladunni Idowu Giwa-Osagie wo mugihugu cya Nigeria, kuri ubu ari mu byishimo bidasanzwe kuko yabyaye umwana we wambere ku myaka 51 y’amavuko amaze imyaka 48 akiri usugi,yarabuze uwamuha urukundo nyarukundo.

Uyu mugore w’imyaka 51, avugako yakuze iwabo ari abanyamasengesho ndetse bituma nawe akura yariyeguriye Imana, mu kwiyegurira Imana yari yarahawe isezerano ko agomba kurinda ubusugi bwe kugeza abonye umugabo bakora ubukwe bagasezerana imbere y’Imana n’imbere y’ababyeyi bakabiha umugisha.

Ikinyamakuru NaijaLeaks, cyanditse ko Ladunni avugako yatangiye gukundana afite imyaka 25.

Ati “Natangiye gukundana ku myaka 25, umusore wambere twakundanye yari umusore twaririmbanaga muri korali, uwo twamaranye umwaka, twapfuyeko yashaka ko turyamana mbere yuko tubana kandi narimfite isezerano ryo kurinda ubusugi bwanjye”

Uyu mugore akomeza avugako mubuzima bwe bw’urukundo yakundanye n’abasore bagera kuri 15, bose ngo bagiye batandukana nawe kubera ko bashakaga gusambana nawe mbere yuko bakora ubukwe akabahakanira, bitewe nuko yari afite isezerano ryo kurinda ubusugi bwe kugeza abonye umugabo wemerako bakora ubukwe akaba ariwe baryamana.

Ku myaka 48 yari akiri isugi kuko arisezerano yari yarahawe n’Imana, yabyaye umwana wambere ku myaka 51, yari amaze gutandukana n’abasore 15 kuko bose bazaga bashaka kumwambura ubusugi akabahakanira
Ladunni ku myaka 47 nibwo yahuye na AIgbovu, umugabo wahise atwara intekerezo ze nuko batangira gukundana uyu we ngo ntiyigeze ashaka ko baryamana mbere yuko babana ngo ninacyo yamukundiye.

Uyu mugabo bakundanye umwaka umwe, ku myaka 48 bahise bakora ubukwe, kuri ubu uyu mugore arishimirako yabyaye umwana we wambere ku myaka 50 y’amavuko ndetse arashima Imna ko yamushoboje kurwana urugmba avugako rutari rworoshye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Denyse
Denyse
1 year ago

Thank u lord,urinda isezerano nuwo warivuzeho🙏🙏🙏

Kiyovu Sport yihanangirije Police Fc ya Mashami Vincent iyikubita iyiteruye

Igikombe cy’isi: Yemwe yemwe iyi nkuru iravugwahe Cristiano abwira Neymar uti umfatire umwanya