Umugore w’imyaka 39 ukomoka mu gihugu cy’u Budage yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa guhemukira umugabo bari baryamanye atobora agakingìrizo ku bushake.
Amakuru avuga ko aba bombi bari baramenyaniye kuri interineti maze umugore akaba yari afite umugambi wo kuzaterwa inda nuyu mugabo yari yihebeye ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo gutobora udukingirizo.
Mu ibanga rikomeye, uwo mugore yahise yigira inama yo gutobora imyenge mu dukingirizo tw’uwo mugabo twari iruhande rw’ameza, ateganya ko mu gihe baba baryamanye n’uwo mugabo byamufasha guhita asama nubwo uyu muvuno utabashije kumuhira.
Nyuma yo kudahirwa ngo asame nk’uko yabiteganyaga,yahishuriye umugabo ko yibwiraga ko yaba yarasamye anamubwira iby’uko yagerageje gutobora udukingirizo, ibintu byateye umugabo guhita atanga ikirego ku ihohoterwa yakorewe.Nyuma yo kugezwa mu butabera uyu mugore yahamwe n’icyaha cyo gutobora udukingirizo ntaburenganzira bwuwo baryamanye afite bituma asabirwa gufungwa amezi atandatu.