in

Umugore ari mu buryohe bw’urukundo n’igiti baherutse gushyingiranwa(Amafoto).

Umugore muto yatangaje ko kuri ubu ari mu bihe byiza nyuma y’imyaka ibiri yambikanye impeta y’urudashira n’igiti yihebeye.

Uyu mugore witwa Kate Cunningham wanongeye izina Elder mu mazina ye nyuma yo gushyingiranwa n’igiti mu 2019,yafashe icyemezo cyo kugira igiti umugabo we ndetse bakazafatanya urugendo rw’ubuzima, mu mafoto yacicikanye mu mwaka wa 2019 ubwo habaga umuhango wo kumusezeranya n’igiti, yerekanaga uyu mugore ari mu ikanzu y’umweru n’indabo mu ntoki ndetse ubona akanyamuneza ari kose ku maso.

Kate avuga ko gushyingiranwa n’igiti byahinduye ubuzima bwe ndetse ko umukunzi we atagorana nkuko bigenda ku bantu. Uyu mugore kandi mu bihe bya Noheli ku makarita aha inshuti ze abifuriza Noheli nziza yandikaho ko ari ubutumwa byoherejwe na Bwana ndetse na Madamu Elder.

Kate yavuze ko ubwo yasuraga aka gace ka Rimrose Valley Country Park ashaka igiti bashyingiranwa, agikubita amaso iki giti yise Elder umutima we wahise umubwira ko ariwe mugabo bagomba kubana bitewe nuko cyagaragaraga. Ikindi cyateye uyu mugore gusezerana n’iki giti harimo no gutabara ubuzima bwacyo kuko cyari kigiye gutemwa.

Kate yagize ati: “Abantu na n’ubu baracyambaza ibibazo bitandukanye ndetse baracyashidikanya icyatumwe nkora ubu bukwe”.

Barambaza bati, ‘Ese gushyingiranwa n’igiti hari icyo byahinduye mu buzima bwawe?’ Kabasubizi nti ‘cyane rwose’! ‘Ese ukunda uyu mukunzi wawe [igiti]?’ Nanjye nti cyane rwose ndamukunda!”

Uyu mugore wimyaka 37 yamavuko avuga kuri ubu ari mu munyenga w’urukundo niki giti afata nkumugabo we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Waruziko : Amavuta y’ikibonobono ari meza ku musatsi. Menya uko akoreshwa

Amashusho ya Israel Mbonyi ari gukina imikino y’abakire ! (video)