in

YEGOKOYEGOKO

Umugore arashinjwa gusambanya umuhungu muto wari waje kumukorera amatara yo mu cyumba.

Umugore witwa Charity Muwereka w’imyaka 46 w’ahitwa Nyamwari muri Zimbabwe arashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu wo ku muturanyi we ufite imyaka 15, wari uje kumukorera amatara yo mu cyumba araramo.

Ikinyamakuru myzimbabwe.co.zw, kivuga ko Muwereka utuye mu kibanza cya munani, muri Nyamwari muri Rusape, yagejejwe mu rukiko, imbere y’umucamanza, Obedience Matare ku byaha byo gufata ku ngufu.

Umushinjacyaha, Justice Masanganise, yabwiye urukiko ko Muwereka yatumiye uwo mwana mu rugo iwe ngo akore amatara ari mu cyumba cye, abisoje asaba ko yataha umugore arabyanga, ngo ahubwo narare kuko bwije.

N’ubwo inzu ye itari muri metero 100 uvuye kwa Muwereka, yasabye uwo mwana kurara aho kuwa 1 Ugushyingo 2021 undi arabyemera.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Muwereka yabwiye uwo mwana ko ajya kurarana n’umuhungu we w’imyaka umunani, we ajya kuryamana n’abakobwa be babiri.

Igicuku kinishye, umwana yakangutse asanga Muwereka ari kumusambanya. Yamubajije ibyo ari gukora, we amusaba kutagira uwo abibwira.

Yakomeje kumusambanya, hashize nk’iminota itanu asubira mu cyumba cye.

Uyu mwana ku munsi ukurikiye, yagiye mu rugo abwira nyina ko yaraye kwa Muwereka, ntiyavuga ikibazo yagize ahubwo araturika ararira.

Nyina yegereye umuyobozi muri ako gace, Abel Mushayabasa, uyu mwana noneho avuga uko byagenze, asobanura ko yatinye kubibwira nyina ngo atamukubita.

Uregwa ahakana ibyo aregwa, asabwa n’urukiko ko niba ashaka kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yaregera urukiko rukuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bacitse ururondogoro nyuma yo kubona umusore wateye inda inkumi eshatu z’ibizungerezi zivukana.

Akumiro: inkumi y’uburanga yateje akavuyo kuri Kaminuza kubera amabuno ye.