in

Umugore amaze imyaka 40 yose yarabuze ibitotsi.

Ibi bishobora kumvikana nk’ibisanzwe, dore ko iyo umuntu araye adasinziriye ijoro rimwe, yumva ubuzima buhagaze ,gusa uyu mugore wo mu Bushinwa amaze imyaka igera muri 40 adatora agatotsi numunsi numwe.

Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa biherutse gutangaza ikintu kidasanzwe cy’umugore wavuze ko atigeze asinzira mu myaka mirongo ine ariko ko atigeze yumva ananiwe cyangwa ngo asinzire. Abantu benshi ntibashobora kurenza amasaha 24 badafunze amaso, ariko Li Zhanying, umutegarugori ukomoka mu mujyi wa Henan, yavuze ko amaze imyaka 40 atarasinzira.

Aya makuru kandi , yemejwe n’umugabo we n’abaturanyi be bazi amateka ye . Li aheruka kwibuka gusinzira afite imyaka itanu, Li utuye mu mudugudu wo mu Ntara ya Zhongmou, mu Ntara ya Henan, ni umwe mu byamamare mu gace atuyemo kubera kuba azwi nk’umuntu udasinzira, kubera ko bivugwa ko afite ubushobozi bwo kurara amanywa n’ijoro. Umugabo wa Li, Liu Suoquin, na we yemeje ko umugore we ataramubona asinziriye Kuva bashyingiranwa.

Liu akomeza avuga ko yagerageje kugurira umugore ibinini bituma umuntu asinzira ariko ntacyo byamaze yakomeje akanura amanywa n’ijoro nk’uko ikinyamakuru Euroweekly kibitangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arsenal ikoze amateka itigeze ikora na rimwe.

Amafoto: Umukobwa ukomoka muri Kenya utekera Arsenal yazamuye amarangamutima y’abafana ba Arsenal